Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMIBEREHO  

ABAYISILAMU BIZIHIJE UMUNSI MUKURU W’ IGITAMBO UZWI NKA EID AL ADHA

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-06-06 18:07:12

ABAYISILAMU BIZIHIJE UMUNSI MUKURU W’ IGITAMBO UZWI NKA EID AL ADHA

Irisengesho ryabereye kuri pele stadium riyobowe na Mufti wu Rwanda Sheikh Mussa Sindayigaya

aho abayisiramu bari bitabiriye cyane  bagezenaho bakuzura

Ni umunsi mukuru bita EID AL ADHA aho kuri uyu munsi mukuru buri musilamu

wese ategetswe kubaga itungo harimo inka intama cg ihene kandi uwatanze

 igitambo akaba agomba gusangira n abandi cyane cyane abakene

Kuri uyu munsi nibura inka zirenga 300 nizo zitangwamo igitambo

EID AL ADHA ni umunsi intumwa Aburahamu yategetswe gutambaho

igitambo agiye gutanga umwana we agira amahirwe ahabwa intama aba ariyo atanga

Mufti Sheikh yakomeje gusaba abayisilamu kurangwa n ubupfura nka aburahamu

 ukuntu yakundaga gusenga agasengera igihugu cye agisabira amahoro ,

uburumbuke ubukire kurangwa n urukundo guca bugufi 

no kubaha Imana

Muri macyeya yakomeje ababwira ko aburahamu bamwigiraho byinshi mwidini rya islam ko afatwa nka sekuru w’abemera abasaba kumwigiraho nubwo se yarahagarariye abasenga ibigirwamana

Aburahamu we yahoraga amwibutsa ko Atari byiza kandi atamwubahutse nk.umubyeyi we

Urubyiruko rwabaisilamu rwakomeje guhamya ko indangagaciro ikwiye kuko no mu buzima busanzwe babitozwa

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 114

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com