Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwumuraperi Pop Smoke yakatiwe gufungwa imyaka 29

Yanditswe na: eric  |  Mu: 2025-02-25 07:55:02

Umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwumuraperi Pop Smoke yakatiwe gufungwa imyaka 29

Bashar barakah Jackson wamenyekanye nka Pop Smoke ubwo yaraswaga n abagizi ba nabi muri gashyantare 2020 akajyanwa kwa muganga bikaza kurangira ahatakarije ubuzima kuva ubwo hatangiye iperereza ku rupfu rwe 

Haje gucyekwa abasore bane ko binjiye mu rugo rwe bagenzwa no kumusahura ndetse bitwaje n intwaro

Umwe muribo witwa Corey Walker niwe wasaga nkaho akuze muri bose bikaba byaratumye amategeko akomeza kumukurikirana mu gihe abandi batoya kuri we  bemeye icyaha gusa ibihano byabo ntago byigeze bijya hanze 

Corey Walker rero yakomeje kuburana birangira yemeye yuko yagize uruhare mu bujura bwatumye Pop Smoke ahatakariza ubuzima Kuko  Corey we yujuje imyaka y ubukure yaburanishijwe bisanzwe urukiko rukaba rwamukatiye gufungwa imyaka 29

Pop Smoke yamenyekanye mu ndirimbo yaciye ibintu yitwa "Welcome to the party" Yatabarutse ku myaka 20.

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 237

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com