kuwa Kabiri itariki ya 15 Ukwakira 2024, Abapolisi b’u Rwanda bagera ku 180 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) bambitswe Imidali y ishimwe kukazi keza bamaze mo igihe ko kubungabunga amahoro muri centrafrica.
Ni Umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Ishami ry’abapolisi mu gace k’Iburasirazuba, Madamu Abigail Unaeze. aho abapolisi bagize itsinda RWAFPU 3-2 rikorera mu mujyi wa Bangassou haherereye mu murasirszuba bwa centrafica
uyu kandi witabiriwe n’abandi bayobozi bakorera mu Burasirazuba bwa Centrafrica barimo Guverineri Victor Bissekoin, Innocent Masse Noudjoutar uyobora ingabo muri ako gace, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abakozi b’umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu.
uyu muyobozi "Unaeze" yashimiye abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidali, ku bunyamwuga, ubwitange na disipuline bagaragaje mu kazi.
Umuyobozi w’Itsinda RWAFPU3-2, Chief Superintendent of Police (CSP) Methode Munyaneza, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu cya Centrafrica n’ubwa MINUSCA, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Mujyi wa Bangassou ku bufatanye babagaragarije bikabafasha kuzuza inshingano zabo neza.