Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  UMUTEKANO  

IGISIRIKARE CYA LETA YA CONGO FARDC CYATANGAJE KO CYIRUKANYE INGABO ZA M23 MU GACE K A WALIKALE

Yanditswe na: eric  |  Mu: 2024-10-23 16:01:39

IGISIRIKARE CYA LETA YA CONGO FARDC CYATANGAJE KO CYIRUKANYE INGABO ZA M23 MU GACE K A WALIKALE


Igisirikare cya Repubulika irharanira demokarasi ya Congo  gifatanyije na abanrwanyi ba ba Wazalendo cyatangaje ko cyavanye inyeshyamba za M23 mu gace ka Kalembe muri Walikale. Ni nyuma y’amakuru yemezaga ko umutwe wa M23 wafashe aka gace nyuma y’imirwano yabaye ku cyumweru gishize.

Ku wa mbere, bamwe mu bahagarariye Teritwari ya Walikale bemeje imirwano yabaye ku cyumweru n’ifatwa ry’agace ka Kalembe kari hafi y’urubibi rwa teritwari za Walikale na Masisi z’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Radio Okapi ivuga ko imirwano yubuye ku wa mbere ahagana saa yine z’amanywa muri ako gace hagati ya M23 n’imitwe ya Wazalendo ifatanya n’ingabo za leta.

Ku wa mbere nimugoroba igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyavanye M23 muri Kalembe kandi ko “FARDC igenzura byuzuye ako gace” nyuma y’uko “benshi [mu bagize M23] basubiye inyuma bagana i Masisi”.

M23 ntacyo iravuga ku byatangajwe na Wazalendo na FARDC.

                               

Imirwano hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa DR Congo yongeye kuvugwa nyamara mu cyumweru gitaha hateganyijwe gusubukura ibikorwa byo gushaka amahoro by’i Luanda muri Angol
Abategetsi ba leta ya Congo bavuga  ko ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana. U Rwanda na rwo rushinja DR Congo gufatanya na FDLR, ibyo DR Congo na yo ihakana.

Mu biganiro biheruka guhuza u Rwanda na DR Congo, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga basabye umuhuza , Angola ,kongera agategura “umushinga w’ibyakorwa” w’uko bazashyira mu ngiro ingingo ebyiri z’ingenzi z’umushinga wageza ku mahoro Angola yahaye impande zombi ari wo  Gusenya umutwe wa FDLR ndetse  n’u Rwanda guhagarika ibikorwa by’ingabo/kureka ingamba zo kwirinda.

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 65

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com