Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  POLITIKE  

Perezida Edgar Lungu wayoboye Zambia yitabye Imana

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-06-05 12:00:33

Perezida Edgar Lungu wayoboye Zambia yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo nyakubahwa Edgar Chagwa Lungu yitabye Imana Ni amakuru yatangajwe n umukobwa we Tasila Lungu yagize ati "Banya -zambia dushenguwe no kubatangariza urupfu rwa nyakubahwa Edgar 

Chagwa Lungu yatabarutse muri iki gitondo muri medforum clinic muri afurika yepfo Aho yaramaze ibyumweru bibiri akurikiranwa n abaganga Edgar Lungu wavutse kuya 1 ugushyingo 1956 avukira ahitwa Ndola muri Zambia 

Apfuye afite imyaka 68 asize abana Tasila Lungu na Daliso Lungu Yabaye perezida wa 6 uyoboye Zambia. Imirimo yo kuyobora yayitangiye guhera 2015 kugeza 2021

Gusa imiyoborere ye ntago abaturage bigeze bayishimira kubera uburyo ubukungu bwabaye nkubutumbagira habaho inzara n ubushomeri bukomeye Yavuye ku buyobozi asimbuwe na Hakainde Hichilema amutsinze mu matora kuko yari yishimiwe cyane Edgar Lungu wabarizwaga mwishyaka patriotic front naryo ryemeje urupfu rwe.

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 62

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com