Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Umugabo wa Rihanna yagizwe umwere

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-02-20 04:28:18

Umugabo wa Rihanna yagizwe umwere

Umuraperi Rakim Myers uzwi nka A$ap Rocky akaba numugabo wa Rihanna banafitanye abana babiri babahungu yagizwe umwere mu rukiko mu gihe yaramaze iminsi aburana ku kirego cyo kuba yaragize uruhare mwirasa rya mugenzi we bahoze  babana mU itsinda witwa Terell Ephron nyuma yuko nta bimenyetso bifatika bishinja A$ap yahise agirwa umwere ni umwanzuro wavuye mu rukiko muri los angeles.

Aho byari biteganyijwe ko iyo aramuka ahamijwe icyaha yari guhabwa igifungo cy imyaka 24 
Byari ibyishimo ku muryango wa A$ap Rocky Aho yarenzwe namarangamutima agasangiza abamukurikira kuri Instagram ashimira Imana yagize ati "Urakoze Mana kurokora ubuzima bwanjye"

Umugore we Rihanna udahwema kumuba hafi Aho bahise bahoberana mu ruhame nawe yashimiye Imana cyane 
Akoresheje urubuga rwe rwa Instagram  yagize ati "Icyubahiro ni cy Imana ati nshiye bugufi kubwo imbabazi zayo.

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 228

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com