Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Umuhanzikazi Oda Paccy yashimiye Imana ko yamurinze mu minsi yashize

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-02-19 04:22:26

Umuhanzikazi Oda Paccy yashimiye Imana ko yamurinze mu minsi yashize

Umuhanzikazi Uzamberumwana Oda Paccy wamenyekanye nka paccy yatangaje ko mu minsi yashize yarwaye akaremba bikomeye 

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram Oda Paccy yagize ati mumfashe gushima Imana nararwaye bikomeye ngera kuri level yo gupfa Imana ikinga ukuboko iyo ataba ubushake bwayo ubu Simba nkiriho 

Ati "ndashima abantu bambaye hafi kuko ibintu byambayeho nanjye sinabona uko mbisobanura nagiye muri coma marayo amasaha umunani 8 arenga ariko kubwa mahirwe ndi muzima ubu ndashima 


Oda Paccy yavuze yuko nyuma yubu burwayi butari bumworoheye na Gato agiye gusubukura imishinga ye yose  yari afite nka Vlog asanzwe akora ndetse nibiganiro nka The two by two biraza gukomeza vuba aha ngaha yasoje abwira abafana be gukomeza kumuba hafi no kumushyigikira mu bikorwa bye muri rusange.

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 231

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com