Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Umunyamideri Hamissa Mobetto yambitswe impeta ya fiançaille

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-02-16 00:48:39

Umunyamideri Hamissa Mobetto yambitswe impeta ya fiançaille

Hamissa Mobeto uri mu bakobwa bamamaye muri Tanzania yambitswe impeta n umukunzi we Aziz ki ku munsi wahariwe  abakundanye Inkuru yaba bombi yatangiye gukwirakwira igihe amashusho yabo  barikumwe ku kibuga cy Indege yagiye hanze guhera ubwo bakunze kugaragara barikumwe ariko ntibemeze ko hari umubano wihariye bafitanye.

Ku italiki ya 14 gashyantare 2025 nibwo umusore usanzwe akinira ikipe ya young africans Aziz Ki yasangije abamukurikira imbamutima ze  kuri Uyu munyamideli 


Aziz Ki yagize ati "nk umukinnyi wa Ruhago ubuzima bwanjye busaba gufata ibyemezo bikomeye,uko nitwara uko ntera umupira ni amahitamo yahazaza hanjye.

Yakomeje avuga yuko icyemezo atigeze ashidikanyaho ari uguhitamo uyu munyamideli Hamissa Mobeto.

Ati "umunsi umbwira yego isi yanjye yahise ihinduka burundu 


Nta kuzuyaza Hamissa Mobeto yavuze yego ku mukunzi we bitegura kurushinga Nawe yifashishije urukuta rwe rwa Instagram agira ati" Inshuro ibihumbi yego ,yego ku mukunzi wanjye Aziz Ki 

Umunsi mwiza w abakundanye rukundo rwanjye ati "Imana yaribizi yuko umutima wanjye ugukeneye warakoze cyane kuba umugabo urinda ijambo rye ati"Imana ihabwe icyubahiro kubwibi.

Aziz Ki yakomeje yibutsa Hamissa Mobeto urwo amukunda kandi ko kuva bahura yahise amubona ko azamubera umugore winzozi ze.


Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 240

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com