Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Abahanzi nyarwanda barashaka guca agasuzuguro ka Tems wo muri Nigeria

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-02-03 23:23:16

Abahanzi nyarwanda barashaka guca agasuzuguro  ka Tems wo muri Nigeria

Abahanzi nyarwanda barimo Tom close, Yampano ndetse n abandi biravugwa ko bashaka guca agasuzuguro k umuhanzikazi Tems ukomoka muri Nigeria.

ibi ni nyuma yuko uyu muhanzikazi asubitse igitaramo cye yateganyaga kuzagirira mu Rwanda tariki ya 22 Werurwe 2025

abinyujije kurubuga rwe rwa X yanditse ati "mperutse kwamamaza igitaramo cyanjye mu Rwanda ntaziko hari Amakimbirane yu Rwanda na Congo" akomeza agira ati "ntabwo nigeze ngambirira kutita kubibera mu isi ndasaba imbabazi mbikuye mu mutima niba ibi byaje umutima wanjye uri kumwe n abagizweho ingaruka".

mu gihe abanyekongo bishimiye Tems kubwo kwifatanya nabo, Abafana ndetse na bamwe mu bakunzi b umuziki nyarwanda bagaragaje ko batishimiye ibyakozwe na Tems cyane ko abafana bari bageze kure bagura ama Tickets yo kuzitabira igitaramo cye bakaba batunguwe no kubona ibyo yanditse ku rubuga rwe rwa X.


Tom close yasabye abahanzi bagenzi be ko bashyira hamwe bakareba uko bategura igitaramo cyizahuza naya tariki ya 22 werurwe Tems yagombaga kuzataramiraho i kigali.

Yampano nawe yunze mubyo Tom close avuga ko yifuza guca agasuzuguro ka Tems ahubwo ndetse akifuza ko igitaramo cyabo cyazabera muri stade Amahoro.

urubuga rwa ticget.com rwagurishaga amatike yo kuzitabira igitaramo cya Tems rwahise ruyakura ku isoko.

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 89

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com