Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  UMUTEKANO  

RDC: M23 yatangaje ko yigaruriye Umugi wa Goma

Yanditswe na: eric  |  Mu: 2025-01-30 04:13:07

RDC: M23 yatangaje ko yigaruriye Umugi wa Goma

Kuva murucyerera rwo ku wa mbere taraiki ya 27 mutarama 2025 nibwo hatangiye kumvikana urusaku rw amasasu menshi

ndetse n ibisasu biremereye rwagati mumujyi wa Goma ndetse no hirya no hino mubice bihakikije ubwo ingabo za M23 zasakiranaga n ingabo za leta ya congo FARDC ndetse n imitwe iyishamikiyeho irimo FDLR, WAZALENDO, MAYIMAYI, SADEC, abacancuro bakomoka muburayi, Ingabo z Uuburundi ndetse nabandi barwanira ubugenzuzi bw uyu mugi.

Amakuru atugeraho avugako imirwano yaje kurangira M23 ariyo ibashije kugenzura ibice binini byuyu mugi ihirukanye ingabo za leta zahunze zigata urugamba zigahungira ku ibirindiro bya MUNUSCO izindi zigahungira mu Rwanda

Amakuru akomeza avuga ko ku wa kabiri imirwano yakomereje kuri Radio y igihugu ishami rya Goma ndetse no ku cyibuga mpuzamahanga cy indege cya Goma aho imirwano yaje kurangira M23 yigaruriye icyibuga cy indege ihirukanye ingabo za SADEC zari ziharinze zigizwe n Ingabo za Afrika yepfo, Tanzaniya na Malawi hamwe n abacancuro bahungiye murwanda nyuma yo kumanika amaboko.

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 55

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com