Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  UMUTEKANO  

Kamonyi, Impanuka ikomeye yakomerekeje abantu

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-01-14 13:25:21

Kamonyi, Impanuka ikomeye yakomerekeje abantu

ku mugoroba wa tariki 14 mutarama, mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa mMusambira urenze ku cyapa imodoka zihagararaho cya Musambira, munsi ya Paruwasi Musambira, habereye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi ya RFTC yavaga mu Mujyi wa Kigali, n’imodoka ya Toyota Hilux Vigo yavaga mu Karere ka Muhanga.

Umwe mu babonye iyo mpanuka iba yabwiye Kigali Today ko iyo Vigo yihutaga cyane, ari na byo bishobora kuba byatumye igonga imodoka ya RFTC, mu gushaka kubisikana n’izindi modoka.

Ababibonye bavuga ko umushoferi wa Vigo ngo ntacyo yabaye, naho abo mu modoka itwara abagenzi ya RFTC, bakomeretse byoroheje, bose bajyanwa kwa muganga.

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 15

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com