Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  POLITIKE  

Mu Mahanga: Umunyarwandakazi Dr Agnes Kalibata yahawe igihembo cyindashyikirwa

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2024-10-17 10:30:19

Mu Mahanga: Umunyarwandakazi Dr Agnes Kalibata yahawe igihembo cyindashyikirwa

ku wa 16 ukwakira 2024 nibwo umunyarwandakazi Dr Agnes Kalibata yahawe igihembo cya Justus-von-Liebig for World Nutrition 2024,  ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa wizihirijwe muri Kaminuza ya Hohenheim mu Mujyi wa Stuttgart mu Budage.

iki gihembo kikaba gihabwa umuntu cyangwa ikigo byagize uruhare mu bushakashatsi cyangwa ibikorwa bifasha abatuye Isi kurandura inzara. 

Dr Kalibata Agnes asanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA) ndetse akaba ari imirimo afitemo ubunararibonye kuko yagiye akora ishingano nyinshi zitandukanya nkaho Kuva mu 2008 kugeza mu 2014 yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda.


Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye n’udusimba duto (Entomology) yakuye muri Kaminuza ya Massachusetts mu mwaka wa 2005.

mu 2019, Umuryango nyamerika wita ku bumenyi (National Academy for Sciences, NAS) wamuhaye umudali w’ishimwe kubera guteza imbere abaturage abinyujije mu buhinzi bugezweho ku mugabane wa Afurika.




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 24

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com