Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMIKINO  

Umutaliyani Lorenzo Mark Finn yegukanye umudari wa zahabu mu bagabo bari munsi y’imyaka 23 muri shampiyona y’isi y’amagare ya 2025

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-27 03:15:40

Umutaliyani Lorenzo Mark Finn yegukanye umudari wa zahabu mu bagabo bari munsi y’imyaka 23 muri shampiyona y’isi y’amagare ya 2025

Tariki ya 26 Nzeri 2025 hakinywe umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’isi y’amagare iri kubera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali ku nshuro ya 98 abahungu bari munsi y’imyaka 23 barushanyijwe ku ntera y’ibilometero 164,6 mu masiganywa yo mu muhanda ariyo bita Road Race

Abakinnyi batangiriye kuri Kigali Convention Center berekeza umuhanda ujya I Nyarutarama banyura ku Gishushu barakata berekeza kuri Kigali Golf Club barazamuka berekeza kimicanga baza kuzamuka banyura umuhanda w’amabuye wa Kimihurura Kwa Mignonne mu gihe haburaga ibilometero bitanu Umutaliyani Finn Lorenzo yaje gukoresha imbaraga nyinshi asiga Jan Huber ubwo bazamukaga kuri MINAGRI

Uyu mukinnyi yageze kuri Kigali Convention ari we uyoboye abandi aho yakoresheje amasaha atatu iminota 57 n’amasegonda 27 bimuhesha kwegukana iri siganwa

Umwanya wa kabiri wegukanywe na Huber Jan ukomoka mu Busuwisi asizwe amasegonda 31

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Schrettl Marco ukomoka muri Autriche aho yahawe umudali w’umuringa

Mu banyarwanda bane bakinnye iri siganywa rya batarengeje imyaka 23 Niyonkuru Samuel niwe wenyine wasoje aho yari ku mwanya wa 50 mu bakinnyi 56 basoje aho yasizwe iminota 16 n’amasegonda ane nuwa mbere

Muri 2024 isiganywa rya batarengeje imyaka 19 muri shampiyona y’isi y’amagare ryabereye Zurich Lorenzo Finn yari yegukanye umudali wa Zahabu

 Shampiyona y’isi y’amagare irakomeza kuwa gatandatu hakinywa umunsi wa karindwi ari nawo ubanziriza uwa nyuma 








Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 63

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com