Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  UMUTEKANO  

Kampala, Abantu batandatu bishwe bagerageza kwiba bank

Yanditswe na: eric  |  Mu: 2025-01-14 11:11:45

Kampala, Abantu batandatu bishwe bagerageza kwiba bank

Kumugoroba wo ku wa mbere tariki ya 13 mutarama 2025, Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko cyishe abantu batandatu mu gikorwa cyo kugerageza kwiba Bank munyubako yisoko Acacia Mall mu murwa mukuru Kampala.

mu itangazo ryagiye ahagaragara rigira riti: “Aba bantu bari basanzwe ku rutonde rwa polisi kandi bakekwaho kuba baragize uruhare mu bujura.”

Iki gikorwa cy’abapolisi kirashimwa ko ari intambwe ikomeye mu kurwanya ibyaha byateguwe i Kampala nk’uko bitangazwa na Chimpreports.

Ababyiboneye bavuga ko abapolisi bari benshi aho bagose ako gace kandi banarinda umutekano w’abakiriya b’ubucuruzi.

Nta muturage wigeze agirirwa nabi muri iki gikorwa.

Polisi yavuze ko andi makuru agezweho, arimo umwirondoro w’abakekwaho icyaha ndetse n’ibisobanuro by’ibikorwa byabo bakekaga mbere, bizatangazwa nyuma mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu Kuboza 2024, Polisi ya Uganda yatangaje ko hafashwe “abantu barenga 200 mu gikorwa cya polisi cyo guhashya udutsiko two mu mijyi tugira uruhare mu bujura no kugaba ibitero ku bantu  bitwaje imihoro, imitarimba n’inkoni.”

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 22

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com