Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Igihozo Mireille yamaganye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko afite ubukwe n’umukinnyi wa filime Emmanuel ukomoka mu gihugu cya Nigeria

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-10 10:18:32

Igihozo Mireille yamaganye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko afite ubukwe n’umukinnyi wa filime Emmanuel ukomoka mu gihugu cya Nigeria

Aya makuru yatangiye gucicikana mu ntangiriro ziki cyumweru ku rubuga rwa X aho hakwirakwijwe ubutumire bw’integuza y’ubukwe bwa Mireille na Emmanuel ko buri tariki ya 15 ukuboza 2025 benshi mu bamukurikira batewe amatsiko niyi nkuru yaje itunguranye kandi nyirubwite we ntakintu yigeze abitangazaho

Mireille yavuze ko kuwa mbere umwe mu bantu bakorana umunsi ku munsi yagize gutya aba amweretse ubu butumire avuga ko yabukuye kuri X ahubwo atangira kumubaza impamvu atamutumiye Mireille niko gukubitwa n’inkuba amuhakanira yivuye inyuma yasobanuye uburyo iyi ifoto yakwirakwijwe yafashwemo ati’’iyi foto yafashwe mu 2023 ubwo yari kumwe nuyu Emmanuel ukomoka Nigeria nkabakinnyi ba Cinema bari bagiye ku rwibutso ariko nanone baje mu Rwanda kubera iserukiramuco nuko amafoto yafashwe nk’urwibutso bisanzwe ntakindi cy’ibyihishe inyuma akomeza nawe yibaza aho ibi bihuha byaturutse

Benshi mu nshuti ze za hafi bakomeje kumuhamagara bamubaza iby’ubu butumire ndetse n’umuryango we bibajije byinshi ariko yatangaje ko ashyizeho umucyo yuko ari amakuru y’ibihuha yagize ati’’ mu byukuri nta bukwe mfite ndamutse mbufite nanjye ubwanjye nabyitangariza iriya nteguza ntimukomeze kuyibazaho nibihuha kandi asaba nuwaba yabikoze kurekera gukwirakwiza ibintu nkabiriya kuko byangiza byinshi ku buzima bw’umuntu

Igihozo Mireille ni umukinnyi wa Filime nyarwanda yamamaye muri filime Indoto series ica kuri Television Rwanda akina yitwa Phiona n’andi ma filime menshi yagiye agaragaramo




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 140

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com