Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMIKINO  

Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze Zimbabwe igitego 1-0

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-09 18:30:05

Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze Zimbabwe igitego 1-0

Kuri uyu wa kabiri muri Afurika yepfo kuri stade ya Orlando habereye umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 wahuje ikipe y’Amavubi nikipe y’igihugu ya Zimbabwe

Mu gutangira ku mukino ntago byari byoroshye kuko Amavubi yabonye uburyo bwiza yabonamo igitego ku munota wa gatandatu ariko birangira umupira unyuze ku ruhande rw’izamu

Ku munota wa 39 Mugisha Gilbert yateye ishoti riremereye ryaje kuruhukira mu izamu rya Zimbabwe itsinda ikipe ya Zimbabwe igitego 1-0

Zimbabwe nayo mu gice cya kabiri wabonaga ko yinjiranye imbaraga zidasanzwe umukinnyi wa Zimbabwe Tymon Machope yasize ba myugariro b’amavubi bwari uburyo bwiza bw’ikipe ya Zimbabwe ariko umupira wagiye ku ruhande rw’izamu

Ku munota wa 87 umukinnyi w’amavubi Ntwari Fiacre yakuyemo ishoti rikomeye ryatewe n’umukinnyi wa Zimbabwe witwa Tawanda Chirewa awushyira muri koruneri

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Zimbabwe u Rwanda rwahise rujya ku mwanya wa gatatu mu itsinda C ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 n’amanota 11 Benin amanota 11 mu gihe Afurika y’Epfo ifite amanota 16

Ikipe y’amavubi izakira Benin mbere yo kwakirwa na Afurika y’Epfo mu mikino ibiri isoza izaba mu kwakira






Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 115

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com