Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  UBUKUNGU  

Kwita izina abana bingagi ku nshuro ya 20

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-09-05 12:05:46

Kwita izina abana bingagi ku nshuro ya 20

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa gatanu aho abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda cyane cyane abari mu rwego rw’ubukerarugendo bari babukereye mu ntara ya majyaruguru mu karere ka Musanze aho bita mu kinigi hasanzwe habera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi

Kwita izina bibaye ku nshuro ya 20 abana bagera kuri 40 bahawe amazina  

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Minisitiri w’intebe Dr Justin Nsengiyumva yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije yavuzeko abaturage ari abafatanyabikorwa b’ingenzi yasabye abaturage baturiye mu karere ka Musanze gukomeza kwita ku ngagi kuko zifatiye runini igihugu yanakomojeho gahunda ihari yo kwagura pariki kugira ngo ingagi zikomeze kubaho neza

Yakomeje avugako mu muco nyarwanda kwita izina umwana si umuhango gusa ahubwo ni igikorwa gikomeye cy’urukundo

 Madame Jeannette Kagame nawe yari umushyitsi ukomeye wari witabiriye uyu muhango

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yashimiye umukuru w’igihugu ku ruhare rwe mu gutuma pariki itekana bityo ingagi zikabasha kwinjiriza igihugu amadevize yavuze ko abaturage bakomeje kungukira mu nyungu iva mu bukerarugendo kuko hari imishinga igera 695 imaze guterwa inkunga binyuze mu bukerarugendo yavuze ko abaturage bazakomeza kubungabunga pariki kugira ngo inyungu iva mu bukerarugendo ikomeze ibagereho

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’iterambere Jean Guy Afrika ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango yavuze ko kwita izina ari ishema ry’igihugu ko kuva kwita izina byatangira abana b’ingagi bagera kuri 438 bamaze guhabwa amazina yakomeje avugako byatangiye ari igikorwa cyabita ku nyamaswa gusa ariko ubu byahindutse igikorwa mpuzamahanga

Mu bana bahawe amazina harimo Ogera Burere Ntarungu Mwizerwa Impuguke Rugwiro Tekana Ntavogerwa Nyunganizi Umurage Rwogere Ruvugiro Mwungeri Garuka Rubuga Iwacu Kundwa Tengamara Cyubahiro Rwandanziza Muvugizi Mpinganzima Rugano,Iraba,Amahumbezi,Izere,Cyerekezo,Shyamba,Ganza

Mu bafashije kwita abana b’ingagi harimo abayobozi bakomeye baturutse hanze y’u Rwanda harimo Professor Senait Fisseha,Dr Yin Yen’abandi ba nyacyubahiro   ndetse n’umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Yemi Alade










Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 191

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com