Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMIBEREHO  

Nyanza, Umugabo yasanzwe mu cyirombe cyamabuye yaphuye

Yanditswe na: eric  |  Mu: 2025-01-14 10:12:24

Nyanza, Umugabo yasanzwe mu cyirombe cyamabuye yaphuye

Mu murenge wa Nyagisozi wo mu karere ka Nyanza, umugabo uzwi nka Ngezahayo canisius yasanzwe mu cyahoze ari icyirombe cy amabuye y agaciro yaphuye aho bikekwa ko yacukuraga amabuye mu buryo bunyuranyije n Amategeko

icyi kirombe giherereye mu kagari ka Rurangazi mu mudugudu wa Gashyenzi cyahoze ari icya kompanyi Rugamba Mining

ariko ikaba yari yarahagaritse ibikorwa byayo byo kuhacukura amabuye y agaciro kuko ntayari akibonekamo nkuko bitangazwa n Umunyamabanga Nshingwabikorwa w Umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio.

amakuru ava mubabibonye avuga ko nyakwigendera yari kumwe nabagenzi be babiri bahise bihutira gutabaza abaturanyi bakimara kubona ko icyirombe cyimugwiriye

umurambo wa nyakwigendera wajyanwe muburuhukiro bw Ibitaro bya Nyanza mugihe R.I.B igikora iperereza

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 39

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com