Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  POLITIKE  

Uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihugu cya Zambia yamaze gukatirwa gufungwa imyaka ine

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-09-05 10:03:39

Uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihugu cya Zambia yamaze gukatirwa gufungwa imyaka ine

Joseph Malanji wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Zambia nyuma yo guhamwa ibyaha birimo kugura inzu n’indege mu mafaranga yavuye mu bikorwa binyuranyije n’amategeko yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka ine

Umucamanza Ireen Wishimanga yatangaje ko yoroheje ibihano kuri Malanji kuko ari ubwa mbere akatiwe

 Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yiyemeje kurwanya ruswa igihe yatsindaga amatora atsinze Edgar Lungu ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kumushija ruswa muri Guverinoma ye mu gihe nta mu Minisitiri numwe urashinjwa cyangwa ngo yirukanywe

Malanji wari inshuti ya Lungu yari yarahawe akazina ka ‘’Bonanza’’ kubera kugira umutima wo gutanga byoroshye no kuzuzanya nabaturage

Muri Gicurasi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse inkunga ya miliyoni 50 z’amadolari zari zigenewe gukoreshwa mu bikorwa by’ubuvuzi muri Zambia

Amerika ivuga ko hari imfashanyo zaburiwe irengero ikaba yarahagaritse iyo mfashanyo kuko itakomeza gufasha abanyereza ibyakagombye kubafasha

Umuryango wa Transparency International washyize Zambia mu bihugu byamunzwe na ruswa nyinshi ku isi

Malanji wari muri Guverinoma ya nyakwigendera Edgar Lungu yiyongereye ku bandi ba Minisitiri bayoboye kuri manda ye bakatiwe ku byaha bigiye bitandukanye

 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 99

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com