Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Abana batanu bahawe amasezerano y’imikoranire muri Sherrie Silver Foundation

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-28 07:16:55

Abana batanu bahawe amasezerano y’imikoranire muri Sherrie Silver Foundation

Umubyinnyi mpuzamahanga akaba kandi afite inkomo mu Rwanda Sherrie Silver yamamaye ku isi kubera impano ye mu kubyina ndetse no gutoza ibyamamare

Kuri ubu akaba ari kubarizwa mu Rwanda yahashinze umuryango ufasha abana bato bafite impano bakizamuka witwa Sherrie Silver Foundation

Sherrie Silver yatangaje ko yamaze guhereza abana batanu amasezerano y’imikoranire aba bana bagiye bafite impano zitandukanye mu muziki no mu mbyino

Intego yaya masezerano yavuze ko ari ukuzamurira aba bana impano zabo bakagera kure ubuzima bwabo bugahinduka kandi bakamenyekana ku rwego mpuzamahanga

Yavuze kandi ko afite abana benshi muri uyu muryango yashinze ariko yabashije guhitamo bacye kugira ngo bakurikiranywe neza bashorwemo imbaraga zikwiye

Mu bana batanu bahawe amasezerano harimo:

Sammy Ni umwana ufite Impano yo kurapa,umutoza w’imbyino ndetse akaba n’umunyamideri

Denzo afite impano yo kuririmba

Iranzi afite impano nyinshi ni umuraperi umubyinnyi umunyarwenya ndetse akaba ni umukinnyi wa acrobatics uyu mwana afite impano nyinshi zituma yihariye mu bandi bose

Naomie afite impano yo kuririmba kubyina no kwandika indirimbo

Manzi Tecquiero afite impano yo kuririmba kuvuza ingoma ndetse no kubyina

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 142

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com