Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  POLITIKE  

AbanyaRwanda bagera muri 532 batahutse bava muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-25 06:15:35

AbanyaRwanda bagera muri 532 batahutse bava muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo

Kuri uyu wa mbere u Rwanda rwakiriye abaturage barwo 532 batahutse bava muri Congo aho bari barahungiyeyo mu bihe bitandukanye kuva mu 1994

Aba banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma nyuma yo kuva mu bice bitandukanye babagamo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bakaba bari baragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR

Aba banyarwanda batashye nyuma y’abandi barenga 1100 u Rwanda rwakiriye muri Gicurasi 2025 ku bufatanye na UNHCR mu nama yabereye I Addis Abeba muri Ethiopia kuwa 24 Nyakanga 2025

Akaba ariho hafatiwe imyanzuro yo gucyura abanyarwanda

Bakigera mu Rwanda mu karere ka Rubavu ku mupaka munini wa La Corniche bateguriwe ama bus abajyana mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi aho bagiye kuba bacumbikiwe mbere yuko basubizwa mu buzima busanzwe 




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 170

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com