Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  POLITIKE  

Hari bamwe mubanyapolitiki basaba ko Transit centers zikurwaho

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-01-07 03:23:02

Hari bamwe mubanyapolitiki basaba ko Transit centers zikurwaho

Dr Frank Habineza yatanze iki cyifuzo, mu gihe hari abanenga imikorere ya biriya bigo.Bamwe mu babinyuzwamo binubira ku kuba ubuzima bushaririye bubirangwamo burimo gukubitwa, ku buryo hari abataha baragize ubumuga. Baninubira umwanda usigira bamwe indwara, inzara ndetse n’indi mibereho mibi.

Ibigenderwaho mu kujyana abantu muri Transit Centers biteganywa n’iteka rya Minisitiri rigena inshingano n’imikorere y’ibigo ngororamuco binyuzwamo abantu by’igihe gito.

Iryo teka riteganya ko abajyanwa muri ibyo bigo ari abantu bafite imyitwarire ibangamiye abaturage, irimo uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, ubuzererezi, gusabiriza, ubucuruzi bwo mu muhanda n’indi myitwarire ibangamiye abaturage.

Dr Frank Habineza akomeza avuga ko “hari n’abandi benshi  bajyanwamo muburyo bunyuranye namategeko.”

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 18

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com