Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Juma Jux n’umugore we Priscilla bamaze kwibaruka imfura yabo

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-08-25 05:18:04

Juma Jux n’umugore we Priscilla bamaze kwibaruka imfura yabo

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania Juma Jux numugore we Priscilla Ajoke Ojo usanzwe yikinira ama filime mu gihugu cya Nigeria

Bamaze kwibaruka imfura yabo mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambanga umubyeyi wa Priscilla ariwe Iyabo Ojo yemeje ko yamaze gucyicyira umwuzukuru we mu biganza bye nkuko byagaragaye mu mafoto yagiye hanze

Mu masaha macye Priscilla Ojo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ko yamaze kwibaruka umwana w’umuhungu

yifashishije indirimbo y’umugabo we Jux yitwa Thank you yashimye Imana yabanye nawe muri uru rugendo kandi ko ari nayo ibikoze byose

uyu mwana wa Juma Jux na Priscilla Ojo yavukiye muri Canada kuri uyu wa 24 kanama 2025 bamaze gutangaza amazina ye ko bamwise Rakeem Ayomide Mkambala

urukundo rwa Priscilla na Juma Jux rwatangiriye I Kigali ubwo bahuriraga mu kazi kuva ubwo inkuru yabo yaratangiye batangira imishinga yo kubana baza gukora ubukwe bw’igitangaza bwabereye ahantu hagiye hatandukanye muri Nigeria,Tanzania nahandi 


bamaze kwibaruka imfura yabo 



Iyabo Ojo ateruye umwuzukuru we Rakeem Ayomide Mkambala



Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 211

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com