Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMIKINO  

Police FC yatahanye igikombe mu irushanwa ryiswe INKERAYABAHIZI

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-25 03:09:12

Police FC yatahanye igikombe mu irushanwa ryiswe INKERAYABAHIZI

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru ubera kuri stade Amahoro ubwo hagombaga kumenyekana ikipe iza kwegukana igikombe muri iri rushanwa

Ikipe ya Police FC niyo yabanje gukina na AS Kigali umukino uza kurangira aya makipe yombi anganyije 0-0 nubwo banganyije bose itegeko ry’umukino nuko hagombaga kuboneka ikipe imwe itsinda nibyo byabaye rero hazakwifashishwa uburyo bwo gutera penaliti birangira Police FC itsinze penaliti 5 kuri 3 za AS Kigali

Haje gukurikiraho undi mukino wahuje ikipe ya AZAM FC na APR FC ku munota wa 42 habonetse igitego cya AZAM yo mu gihugu cya Tanzania gitsindwa nuwitwa Zidane Ally Sereri ku munota wa 56 ikipe ya APR bongeye kuyanikira dore ko haje kuboneka ikindi gitego cya AZAM FC cyatsinzwe ni umukinnyi witwa Yahya Zayed umukino urangira AZAM FC itsinze ibitego 2-0 bya APR FC

Iri rushanwa uwari butsinde cyangwa gutwara igikombe byari itegeko ko agomba kuba yarinjije ibitego byinshi byatumye Police FC yatsinze ibitego bitanu ariyo itwaye igikombe

Iri rushanwa ‘’Inkerayabahizi’’ ryari ryateguwe nikipe ya APR FC nubwo itabashije kwegukana igikombe ubwo bari basoje gukina nikipe ya AZAM FC

APR FC bamuritse imyambaro mishya yakozwe n’uruganda rwo muri Espagne rwitwa Joma iyi myambaro ikaba izakoreshwa mu mwaka utaha w’imikino

Miss Nishimwe Naomi hamwe nabavandimwe be babana mw’itsinda rya mackenzies nibo bamuritse iyi myambaro mishyashya yikipe ya APR FC





 

 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 90

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com