Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Jamirah ufite inkomoko mu Rwanda ahataniye ikamba rya Miss Uganda 2026

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-19 07:51:41

 Jamirah ufite inkomoko mu Rwanda ahataniye ikamba rya Miss Uganda 2026

Umukobwa witwa Namubiru Jamirah w’imyaka 21 nyina umubyara akaba ari umunyarwanda ukomoka mu burasizuba bw’u Rwanda naho se akaba akomoka mu gihugu cya Uganda

Uyu mukobwa numwe mu bakobwa 26 bahatanye hakazamo uwambikwa ikamba rya nyampinga wa Uganda 2026

Uyu mukobwa niwe mukobwa wenyine wagaragaye mw’irushanwa yambaye igitambaro cyo mu mutwe abakobwa baba Islam Bambara

Jamirah kandi mu busanzwe akunda umukino wa basketball,guteka ndetse no gukora ibikorwa byo gufasha

Halima Aden ukomoka mu gihugu cya Kenya niwe afatiraho urugero uyu Halim yigeze kwitabira Miss Minnesota USA mu 2016

Namubiru Jamirah wiyamamariza kuba nyampinga wa Uganda aherutse kwegukana ikamba rya Miss Central Uganda

ibi bikaba byaramuhesheje amahirwe yo  guhagararira ako gace ku rwego rw’igihugu uyu mukobwa kandi afite umushinga wo kurwanya imirire mibi

 



Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 132

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com