Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMIKINO  

Ikipe ya Kepler WBBC yageze ku mukino wa nyuma isezeye APR WBBC

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-18 07:35:35

Ikipe ya Kepler WBBC yageze ku mukino wa nyuma isezeye APR WBBC

Ni umukino wa kane wabaye muri itanu yagombaga gutanguranwa kugira ngo hamenyekane uwerekeza ku mukino wa nyuma kuri iki cyumweru ubwo iyi kipe yabonaga itsinzi y’amanota 72 kuri 47 yaje yuzuza itsinzi ya 3 APR yo ikaba yaratsinze umukino umwe gusa

Uduce tugize umukino twose iyi kipe ya Kepler yatwegukanye

Mu gace ka mbere ikipe ya Kepler yagize amanota 16 kuri 15 mu gace ka kabiri igira amanota 13 kuri 3 amakipe yaje kujya mu karuhuko Kepler yarifite igiteranyo cy’amanota 29 kuri 18 ya APR

Mu gice cya kabiri yakomeje kugenda irusha iyi kipe ya APR kuko yaje kuyitsinda amanota 16 kuri 13 naho agace ka nyuma ikegukana ku manota 27 kuri 16

Mu mwaka usanzwe wa regular season iyi kipe yawusoje iri ku mwanya wa kabiri ikomeza kongeramo imbaraga mu byatumye itanga umusaruro mwiza mu mikino ya kamarampaka

Traore Aichata ukomoka mu gihugu cya Mali ndetse Young Desi-Rae Yvonne ukomoka muri Amerika ni bamwe mu bakinnyi bashya bongewe muri iyi kipe

Uyu munyamerikakazi Young Desi-Rae niwe watsinze amanota menshi kuva iyi mikino yatangira hamwe n’umutoza Luis Lopez Hernandez

Ikipe ya Kepler WBBC ni ubwa mbere igeze ku mukino wa nyuma muri shampiyona y’icyiciro cya mbere aho biteganyijweko mu mukino ukurikira izahura n’ikipe ya REG WBBC iyi kipe ikaba yarageze ku mukino wa nyuma isezereye Hoops Rwanda nyuma yuko iyitsinze imikino 3 yose kubusa





Young Desi-Rae  umwe mu bakinnyi ukinira ikipe ya Kepler wagoye APR WBBC muri iyi mikino

 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 89

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com