Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Sean Kingston yamaze gukatirwa imyaka itatu n’igice

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-17 03:47:51

Sean Kingston yamaze gukatirwa imyaka itatu n’igice

Kisean Paul Anderson wamamaye nka Sean Kingston mu njyana ya R&B Hip-Hop Ndetse na Reggae nyuma yuko we n’umubyeyi umubyara batawe muri yombi bazira kwiba ama company agiye atandukanye bakoresheje ikoranabuhanga (WIRE FRAU) yamaze guhabwa igihano cyo gufungwa imyaka itatu n’igice

Sean Kingston yatumizaga ibicuruzwa bigiye bitandukanye kandi bihenze ntabyishyure ahubwo akerekana inyemezabwishyu z’impimbano zemeza ko bishyuye ibyo bari batumijeho koko bimwe mu byo we n’umubyeyi we bashinjwa kwambura harimo amasaha ahenze,ibikoresho bikozwe mu mbaho,amatelevision,imodoka ifite ubushobozi bwo kuraswa isasu ntiryinjire ahubwo rigataruka byose hamwe bikaba bifite agaciro kangana namayero ibihumbi 738 asaga miliyoni y’amadolari ya Amerika

Mwiperereza ryakozwe basanze Sean Kingston yajyaga avugana na nyina kuri telephone akaba ariho bapangiraga iyo migambi y’ubutubuzi zimwe muri company zakorewe ubu bujura nka Ver Ver Ent na Dennis Card batangaje ko uyu muraperi ari wa muntu ukunda kwerekana ko ari umukire bikaba byaramuviriyemo kuba umutekamutwe kabuhariwe

Mbere yo gukatirwa Sean Kingston ngo yabanje gusaba imbabazi avuga ko yakuye isomo kuri ibyo bikorwa byose yafatiwemo anasaba ko yafungirwa iwe mu rugo ariko byose biba iby’ubusa kuko byarangiye akatiwe imyaka itatu n’igice agomba kumara mu buroko naho nyina umubyara Janicer Turner yamaze gukatirwa imyaka itanu muri nyakanga uyu mwaka

Sean Kingston yakunzwe mu ndirimbo nka Eenie Meenie,Beautiful Girls ni zindi nyinshi zitandukanye Sean Kingston mu mwaka wa 2015 yakoranye indirimbo na Tom Close yitwa Good Time Tonight amashusho yayo yafatiwe I Hollywood muri leta zunze ubumwe za Amerika 




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 91

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com