Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Imfura ya Bobi Wine yamaze guhitamo umukobwa bazabana

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-14 12:40:27

Imfura ya Bobi Wine yamaze guhitamo umukobwa bazabana

Salomon Kampala Nyanzi Kyagulanyi umaze iminsi micyeya yujuje imyaka 20 akaba kandi umuhungu w’imfura y’umuhanzi Bobi Wine wo mu gihugu cya Uganda yamaze kwambika impeta umukobwa yifuza ko bazarushingana

Uyu musore warusanzwe yibera mu leta zunze ubumwe za Amerika doreko yahimukiye guhera mu mwaka wa 2018 ubwo yajyaga kuhakomereza amasomo ye yahahuriye na Helen Jacquez ukomoka mu gihugu cya Mexique aba bombi bari bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo mu minsi ishize ku isabukuru y’amavuko ya Salomon bagaragaye bari kumwe ubona ko bizihiwe mu birori by’iyi sabukuru

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bombi basangije aba bakurikira amafoto agaragaza ko bemeranyijwe kuzabana akaramata

Salomon usanzwe akina umukino wo kwiruka n’amaguru ubwo yajyaga muri Amerika yakiriwe nikipe ya Texas A&M University Corpus Christi Track




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 131

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com