Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  UBUKUNGU  

Urubyiruko rugera kuri 433 rwasoje icyiciro cya 15 cy’itorero indangamirwa

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-14 11:56:43

Urubyiruko rugera kuri 433 rwasoje icyiciro cya 15 cy’itorero indangamirwa

Kuri uyu wa kane urubyiruko rugera kuri 433 harimo abahungu 235 nabakobwa 208

Barimo nabiga mu mahanga hamwe n’urubyiruko rwabaye indashyikirwa basoje amasomo yabo  ku kigo cyubutore cya Nkumba uru rubyiruko rwari rumaze ukwezi n’igice rurimo gutozwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda

Iri torero icyo rifasha urubyiruko nukumenya icyerekezo igihugu cyahisemo amasomo bahabwa yunganira ubumenyi bakura mw’ishuri bikababera umusingi ukomeye bubakiyeho wejo hazaza h’igihugu mu gusoza uyu muhango Minisitiri w’intebe

Dr Justin Nsengiyumva yasabye uru rubyiruko by’umwihariko gukoresha ibyo rwigishijwe ruvuguruza abagenda basebya u Rwanda yavuze ko hari ibihugu byo hanze bigenda bikwirakwiza ibinyoma ku Rwanda aya masomo azababere intwaro muzifashisha mubavuguruza

Mugomba gutanga isura nziza y’u Rwanda aho muzajya hose mukagira indangagaciro nyarwanda mukaba mutewe ishema ryo kwitwa umunyarwanda

Yakomeje kubwira urubyiruko ko’’ rutegerejweho kuzubakira kuri ayo masomo bahawe mu gutanga umusanzu wabo mu rugendo rugana ku iterambere

Itorero Indangamirwa ubu ribaye ku nshuro ya 15 hamaze gutozwa abarenga 5500

Iki kigo cy’ubutore barareba uko bacyagura ku buryo kizajya cyakira urubyiruko rwinshi



Dr Justin Nsengiyumva ubwo yatangaga impanuro ku rubyiruko rusoje amasomo 




 

 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 108

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com