Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Polisi ya Uganda yemeje ko yamaze guta muri yombi Teta Sandra

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-08-07 09:15:30

Polisi ya Uganda yemeje ko yamaze guta muri yombi Teta Sandra

Umunyarwandakazi Sandra Teta umugore wa Weasel banabyaranye abana babiri yamaze gutabwa muri yombi na Polisi yo mu gihugu cya Uganda akurikiranyweho kugonga umugabo we Weasel

Ni nyuma y’amashusho yagiye hanze kuri uyu wa kane y’impanuka yabaye hafi aho ku kabari kitwa Shan’s Bar&Restaurant ko muri Munyonyo

Mu mashusho yacicikanye agaragaza imodoka iri mu bwoko bwivatiri isa umweru iza isatira umuntu w’umugabo bivugwa ko ari Weasel ikabanza ku mugonga byoroheje nyuma igasubira inyuma ikagarukana umuvuduko yongera kumugonga birushijeho

Abantu bari hafi aho ngaho habereye impanuka bavuze ko byatangiye mu kutumvikana kwabaye hagati yaba bombi Teta na Weasel nuko Teta ubwo yafataga icyemezo cyo kujya hanze ngo atahe Weasel yaje amwitambika mu nzira ngo ntamusige nibwo undi yahise amugonga

Umuvugizi w’ibiro bikuru bya Polisi ya Kampala Luke Owoyesigyire yemeje ko Sandra Teta yamaze gutabwa muri yombi mu rwego rwo kugira ngo hakorwe iperereza kuri iyi mpanuka yabaye

Weasel yahise ajyanywa kwa muganga byihutirwa ubu akaba arimo gukurikiranwa nabaganga ku bitaro bya Nsambya  



biravugwa ko Weasel yagize imvune ku maguru

Mu mwaka wa 2022 uyu muryango higeze kuvugwamo amakimbirane ubwo hacicikanaga amafoto ya Teta Sandra afite ibikomere bikavugwa ko yabitewe n’inkoni yakubiswe n’umugabo we 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 212

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com