Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Byinshi kuri Aissa Cyiza wamaze kugirwa Umuyobozi mukuru wa Radio Royal Fm

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-08-07 08:35:57

Byinshi kuri Aissa Cyiza wamaze kugirwa Umuyobozi mukuru wa Radio Royal Fm

Nyuma yamezi macye ahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije kuri iyi radio Umunyamakuru Aissa Cyiza yagizwe Umuyobozi wa radio Royal Fm ivugira ku murongo wa 94.3

Ni icyemezo cyatangajwe nubuyobozi bwa radio Royal Fm kuri uyu wa 6 kanama 2025 ko Aissa Cyiza yamaze guhabwa inshingano nshya nku muyobozi mukuru wiyi Radio

Aissa Cyiza afite uburambe mwitangazamakuru doreko yatangiye umwuga witangazamakuru muri 2012 akorera igitangazamakuru cya Isango Star yahamaze imyaka itatu nyuma yaje kwerekeza kuri Royal Fm mu kiganiro AM to PM

Iki kiganiro gitangira guhera saa tatu z’amanywa kugera saa munani akaba yarahamaze imyaka igera ku munani akora nk’umukozi usanzwe Aissa wamaze kugirwa Umuyobozi ni umuhanga mu kazi ke kandi akaba afite n’ijwi rikurura benshi bamukurikirana mu biganiro akora afite kandi ikiganiro akora cyitwa

‘’Ishya’’ kigeze kujya gitambuka kuri RTV ariko ubu cyimuriwe kuri shene ya You Tube iki kiganiro akaba agikorana na Michelle Iradukunda,Cyuzuzo ndetse nuwitwa Christelle

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 141

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com