Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMIKINO  

Umutoza Mashami Vincent yamaze kubona ikipe nshya agiye gutoza hanze yu Rwanda

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-08-06 12:27:54

Umutoza Mashami Vincent yamaze kubona ikipe nshya agiye gutoza hanze yu Rwanda

Umutoza w’umunyarwanda Mashami Vincent wanyuze mu makipe agiye atandukanye mu Rwanda arimo

Bugesera FC,Police FC APR FC,Isonga FC yigeze gutoza nikipe yamavubi nkumutoza mukuru wibihe

bitandukanye kuri ubu yamaze kubona ikipe nshyashya agiye gutoza yo mu gihugu cya baturanyi cya

Tanzania iyi kipe yitwa Jiji FC umwaka ushize wimikino wa 2024-2025 yari ku rutonde rwo ku mwanya wa

12 rwa shampiyona  biravugwa ko yamaze kugera muri Tanzania kugira ngo anoze amasezerano ye niyi kipe

Mu busanzwe ibi bintu ntago bikunze kugaragara kenshi mu mupira wamaguru wu Rwanda aho abatoza

basohoka bakajya gukorera hanze yigihugu bitavuze ko nta bushobozi bwo guhangana ku rwego

mpuzamahanga bafite Mashami ni umutoza ufite inararibonye kuko mu myaka itatu ishize atoza ikipe ya

Police FC yatanze umusaruro ufatika kuko yahesheje iyi kipe ibikombe bibiri bikomeye harimo igikombe cya

mahoro ndetse nicya Super Coupe mu mwaka wimikino wa 2023-2024

Biri mu byamuhesheje kuvugwa hanze yu Rwanda kugeza ubwo yishimiwe na Dodoma Jiji FC ikomoka muri Tanzania




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 378

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com