Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  UBUKUNGU  

RDB igiye gusaranganya agera kuri miriyali 5 abaturage baturiye Parike zigihugu

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2024-12-21 02:20:42

RDB igiye gusaranganya agera kuri miriyali 5 abaturage baturiye Parike zigihugu

Urwego rw Igihugu rushinzwe Iterambere RDB rutangaza ko ingano y amafaranga yasaranganijwe abaturiye parike y ibirunga angana na miriyali eshanu na miriyoni magana abiri (5,200,000,000) aya mafaranga ikomeza ivuga ko yahawe abaturage baturiye parike binyuze mu mishinga yo gufasha abaturage kuzamura imibereho yabo no kugira ubuzima bwiza.


Leta yu Rwanda yagiye ikora imishinga itandukanye igamije kwegereza no gusangira ibyiza bya parike abazituriye aho yakoze imishinga itandukanye irimo:

  • Kubaka Urukuta rukumira inyamanswa konera abaturage
  • Kubaka Amashuli hagamijwe kugabanya ubucucike mu Mashuli no kuzamura Imyigire 
  • Kuzamura ubushobozi bw amakoperative agizwe n abaturiye parike mu kwiteza Imbere
  • Gutanga amatungo arimo Inka abaturage mu rwego rwo kwiteza imbere
  • Kwegereza abaturage Amazi meza n Amashanyarazi ndetse nindi mishinga myinshi igamije kuzamura imibereho myiza y abaturage.



Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 56

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com