Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

iIcyamamare kuri Tik Tok Heston Cobb agiye gufungwa imyaka icyenda kubera prank

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-07-31 10:56:32

iIcyamamare kuri Tik Tok Heston Cobb  agiye gufungwa imyaka icyenda kubera prank

 

Heston Cobb wimyaka 21 wamamaye kuri Tik Tok nka Heston James yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha

bitandukanye birimo kwinjira mu nyubako mu buryo butemewe kwiyitirira abandi bantu imyitwarire

itari myiza no kwinjira ahatemewe namategeko nkuko Polisi ya Tempe yabitangaje mwitangazo yashyize hanze

Heston nitsinda rye bagiye binjira mu maduka atandukanye mu mujyi wa Tempe aho bagendaga bigize

abakora muri aya maduka bakinjira nahantu batemerewe kwinjira

Heston yari afite abamukurikira barenga miliyoni 1.6 kuri Tik Tok naho kuri Instagram akurikirwa na

miliyoni 1.2 mu gihe konti ye ya Tik Tok yaje gusibwa kuri Instagram yamaze gusiba ibyo yari yarashyizeho asigaho bitatu gusa

Polisi yemeje ko ibyo bikorwa yakoze byo kwikinira aribyo Prank byangije ndetse binahombya ibigo

byagiye bikorerwamo mu bihe bitandukanye

 

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 183

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com