Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Umuhanzikazi Ciara yamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Benin

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-07-28 07:03:40

Umuhanzikazi Ciara yamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Benin

Princess Wilson wamyenyekanye nka Ciara yamaze guhabwa ubwenegihugu bwa Benin

Nkuko yabitangaje akigera ku kibuga cyindege cya Cardinal Betnardin Gantin giherereye mu mujyi wa

Cotonou yakiwe nabayobozi nabaturage batandukanye bicyo gihugu mu byishimo byinshi ati’’ ubu ndi umunya Benin’’

Nyuma yigihe Ciara arimo gushakisha inkomoko yigisekuruza cye yaje kuvumbura ko muri Benin hari

igice kinini cyumuryango we gikomokayo

Ciara yavutse kuwa 25 ukwakira 1985 yavukiye ahitwa Austin muri leta ya Texas muri leta zunze

ubumwe za Amerika afite abana bane batatu yabyaranye na Russel Carrington Wilson wamamaye muri

NFL akagira nundi muhungu umwe yabyaranye na Future bakundanye 

Se umubyara Calton Harris afite inkomoko yo muri Afurika mu gihe nyina Jackie Harris akomoka mu burayi muri Ireland

Bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga batangajwe cyane na Ciara kubwuyu mwanzuro yafashe

wo kujya gushakisha inkomoko ye bamwe bamushimiye basaba nabandi banyafurika kuza iwabo kugira

ngo bamenye umuco imigenzo nimiziririzo nyafurika 

Ciara yarafite ibyishimo ubwo yaramaze guhabwa ubwenegihugu



Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 107

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com