Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Bwa mbere umuramyi Chryso Ndasingwa agiye gutaramira ku mubagabane wu burayi

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-07-25 11:58:50

Bwa mbere umuramyi Chryso Ndasingwa agiye gutaramira ku mubagabane wu burayi

Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo nka wahozeho,ni nziza ,wahinduye ibihe nizindi zigiye zitandukanye nyuma yo guca

agahigo ubwo  yakoraga amateka agakora igitaramo akuzuza Bk Arena ategerejwe mu gitaramo azakorera mu bubiligi kuwa 08 ugushyingo 2025

Chryso yatangaje ko ari ubwa mbere agiye gutaramira I burayi bityo ko abifata nkurugendo rwiyerekwa yahishuye kuko

azajyana numukunzi we Sharon Gatete aheruka kwambika impeta

Aba bombi bakaba barashyize integuza yubukwe bwabo buzaba kuwa 22 ugushyingo 2025

Yakomeje avuga ati’’ sinjye watumiwe njyenyine ahubwo twahawe ubutumire nkitsinda ngo tuzaze gukora igitaramo cyo

guhimbaza Imana twagiriwe umugisha cyane kubona abantu bo ku yindi migabane bakunda ibyo dukora bakifuza yuko

twataramana tugahimbaza Imana numugisha ukomeye’’

Chryso yijeje abazitabira iki gitaramo ko bagomba kuza biteguye gushima Imana guhamya imbabazi zayo no kubwira

abantu ko yesu ahindura ibihe ati si amagambo gusa ahubwo ni ubuzima twanyuzemo

Yavuzeko injyana ya gospel idafungiye mu ndimi cyangwa imipaka ahubwo ifite ubushobozi bwo kugera ku mitima yabantu

hose ku isi ko bimutera ishyaka ryo kurushaho kuririmba no kuyobora abantu mu mwuka aho yaba ari hose 

Chryso numukunzi we Sharon Gatete kuri ubu bakomeje kugaragara cyane barikumwe mu biganiro banyuza kuri youtube bibanda ku muziki nurugendo rwabo mu rukundo


Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 46

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com