Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  POLITIKE  

Justin Nsengiyumva yagizwe minisitiri wintebe mushya wu Rwanda

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-07-24 11:31:30

Justin Nsengiyumva yagizwe minisitiri wintebe mushya wu Rwanda

Mu butumwa Dr Justin Nsengiyumva yanyujije ku rukuta rwe rwa X yanditse amagambo ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame waraye amugize Minisitiri mushya wu Rwanda

Yagize ati ‘’nkwijeje kugukorera nu Rwanda mu guca bugufi nubwitange nzatanga ibyo nifitemo byose mu kugufasha kugera ku ntego yawe ikomeye kuri iki gihugu’’

Bimaze kuba umuco ku bashyizwe ku myanya nabayikuwemo gushimira Perezida Kagame bakoresheje urwo rubuga kuko na Edouard Ngirente yasimbuye wari umaze imyaka igera ku munani kuri uyu mwanya niko yabigenje ashima agira ati’’ amahirwe wampaye yo gukorera igihugu cyanjye akomeza avuga ko ari igika cyubuzima bwe azagendana iteka kandi afite ishema’’

Dr Justin yagizwe umukuru wungirije wa Banki Nkuru yu Rwanda mu ntangiriro zuyu mwaka

Yize Masters mu ishami rya Economic Policy and Management muri Universirty of Nairobi hamwe na degree mu bucuruzi muri Catholic University of Eastern Africa (CUEA) yakomereje amashuri ye mu bwongereza aho yigiye impamyabumenyi yikirenga (PHD) mu bijyanye nubukungu muri University of Leicester 

Ninzobere nkuru mu bukungu mu kigo gishinzwe inzira za gariyamoshi nimihanda muri Minisiteri yubwikorezi mu bwongereza

Ninzobere mu bukungu muri Minisiteri yumurimo na pansiyo muri leta yubwongereza

Afite ubu nararibonye mu bugenzuzi bwibigendanye nubukungu politike za leta nimitegekere yinzego za leta akaba ari umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwubwongereza

Nsengiyumva abaye Minisitiri wintebe wa 12 wu Rwanda  

Uko abaminisitiri bagiye bakurikirana mu myaka yashize

Mu 1961 kugeza 1962 u Rwanda rwayobowe na Minisitiri wintebe Gregoire Kayibanda

Mu 1991 kugeza 1992 u Rwanda rwayobowe na Minisitiri wintebe Sylvestre Nsanzimana

Mu 1992 kugeza 1993 u Rwanda rwayobowe na Minisitiri wintebe Dismas Nsengiyaremye

Mu 1993 kugeza 1994 u Rwanda rwayobowe na Minisitiri wintebe Agathe Uwilingiyimana

Muri mata kuya 4 kugeza nyakanga kuya 7 rwayobowe na Jean Kambanda

Mu 1994 kugeza 1995 u Rwanda rwayobowe na Minisitiri wintebe Faustin Twagiramungu

Mu 1995 kugeza 2000 u Rwanda rwayobowe na Minisitiri wintebe Pierre Celestin Rwigema

Mu 2000 kugeza 2011 u Rwanda rwayobowe na Minisitiri wintebe Bernard Makuza

Mu 2011 kugeza 2014 u Rwanda rwayobowe na Minisitiri wintebe Pierre Damien Habumuremyi

Mu 2014 kugeza 2017 u Rwanda rwayobowe na Minisitiri wintebe Anastase Murekezi 

Mu 2017 kugeza 2025 u Rwanda rwayobowe na Minisitiri wintebe Edouard Ngirente

Mu 2025 umushya waraye ashyizweho ni Justin Nsengiyumva

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 54

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com