Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMIBEREHO  

U Rwanda rwatanze ubufasha bugoboka abaturage bari muri Gaza

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-07-11 02:59:04

U Rwanda rwatanze ubufasha bugoboka abaturage bari muri Gaza

 Guverinoma yu Rwanda ifatanyije nubwami bwa jordanie yatanze ubufasha muri Gaza

Iyi nkunga yagenewe abaturage binyuze mu byiciro bibiri harimo imiti nibikoresho bikoreshwa

Kwa muganga na toni zisaga 40 zibiribwa

Iyi nkunga ikaba yajyanywe nindege ya Rwandair icyiciro cya mbere cyoherejwe kuwa 8 nyakanga

Mu gihe ikindi cyiciro cyoherejwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane kuya 10 nyakanga 2025

Ubu bufasha bukaba bugiye kugoboka abaturage bari mu kaga mu ntara ya Gaza

Mu kwakira 2023 ingabo za Israel zagabye ibitero muri Gaza bigamije gusenya umutwe witwaje intwaroWa Hamas ibi bitero bigabwa mu kwihorera kuko Hamas nayo yigeze kugaba igitero gikomeye mu majyefo ya Israel yica abagera ku 1200 ishimuta abarenga 250

Muri kamena 2024 Perezida Paul Kagame yari yitabiriye inama yigaga ku kibazo cyabatuye mu ntara

Ya gaza yari yatumijwe numwami Abdoullah II Ibin al-Hussein wa Jordan

Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri numunyamabanga mukuru wumuryango wabibumbye

Perezida Kagame yagize ati “turi hano mu gushyigikira ibikorwa byubuhuza byibihugu nimiryango

Itandukanye binyura mu nzira ya dipolomasi mu kugira ngo imirwano ihagarare muri Gaza

Ubuyobozi bwintara ya Gaza buherutse gutangaza ko kuva tariki ya 7 ukwakira 2023 kugeza kuya 2

Nyakanga 2025 abanya Palestine 57.012 biciwe muri ibi bitero abandi 134.592 barakomereka


Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 49

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com