Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Ihere ijisho ubukwe bwumuramyi Vestine Ishimwe uririmbana na murumuna we Dorcas

Yanditswe na: Diane NIYOSE  |  Mu: 2025-07-06 03:53:17

Ihere ijisho ubukwe bwumuramyi Vestine Ishimwe uririmbana na murumuna we Dorcas

Umuhanzi windirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ishimwe Vestine yasezeranye numukunzi

we Idrissa Jean Luc Ouedraogo ukomoka muri Burkina Faso nibirori byabaye kuri uyu wa gatandatu

bibera mu Intare Conference Arena mu mujyi wa Kigali aho inshuti nabavandimwe ndetse nibyamamare

bose bari babukereye ibi birori byabanjirijjwe numuhango wo gusaba no gukwa aho umuryango wa

Idrissa waje gusaba umugeni bashimye umuryango wa Vestine Ishimwe bati murakoze ntimukabure

abakwe ibirori byari binogeye ijisho byari biyobowe na MC Lion Manzi 

Ku mpande zombi bahanye impano bagenda bashimira ababaye hafi ndetse nababyeyi nabavandimwe babo


byumwihariko Vestine yashimiye Murindahabi Irene nkumuntu wagize uruhare rukomeye mu rugendo rwumuziki rwa Vestine na Dorcas ahabwa ingofero yishimwe

Vestine kandi yashimiye umuhanzi Chriss Easy


wabakoreye indirimbo nyinshi mu buryo bwa mashusho na Niyo Bosco nabandi yagiye ahereza impano batandukanye ibi birori byo gusaba no gukwa byasusurukijwe nitorero Inyamibwa

Imiryango yombi yashimanye babifuriza kuzagira urugo ruhire bakazabyara hungu na kobwa

Haje gukurikiraho umuhango wo gusezerana imbere yImana wabereye mu busitani bwa Intare Conference Arena wayobowe numushumba wa Spirit Revival Church Mugisha Jackson aho aba bombi bahanye indahiro numuhango wari witabiriye cyane ninshuti nabavandimwe mu gihe cyo gususurutsa Vestine yaje kwiyambura ikanzu yumweru afatanya na murumuna we basusurutsa abitabiriye ibi birori binyuze mu ndirimbo zabo byumwihariko iyitwa Emmanuel bamurikaga kuri uwo munsi byari birori binogeye ibyamamare byari byabukereye


Idrissa Ouedraogo

Vestine Ishimwe uririmbana na Dorcas

Vestine na Idrissa bahana indahiro

ubwo Vestine yaramaze gukuramo ikanzu yumweru aje kuririmbana  na Dorcas 

Abahanzi Chriss Easy na Niyo Bosco 

Junior Giti na madame we

Umushyushyarugamba akaba numunyamakuru Anita Pendo nawe yari yitabiriye ubukwe bwa Vestine na Idrissa

Dorcas murumuna wa Vestine Ishimwe

Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 125

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com