Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Miss Muyango yanyomoje ibimaze iminsi bimuvugwaho

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-07-02 12:01:32

Miss Muyango yanyomoje ibimaze iminsi bimuvugwaho

Uwase Muyango Claudine wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya nyampinga wu Rwanda 2019

akaza kwegukana ikamba rya nyampinga uberwa namafoto ariryo Miss Photogenic 2019 guhera ubwo

ubwamamare bwe yakomeje kububyaza umusaruro muri uru ruhando rwa show bizz nyarwanda ntasiba kuvugwa 

Ni nyuma yinkuru imaze iminsi icicikana ko Muyango yaba yaratandukanye numugabo we Kimenyi Yves

mwibanga rikomeye ngo bakaba baratandukanyijwe nuko umwe avugwaho kuba yarinjiye mu rukundo

nuwo bahuje igitsina Izi nkuru zasakaye  cyane mu minsi yashize bitewe nuko Muyango yanze guhurira

mu kazi nuwitwa Keza terrisky bagombaga gukorera mu kabari kamwe 

Muyango akaza kuvuga yuko atabasha gukorana na Keza kubera uburyo batameranye neza ibi byaje

gukurura umwuka mubi ubwo keza nawe nuburakari bwinshi akoresheje urukuta rwe rwa Instagram

yakomeje kubaza  Muyango icyo bapfa gituma amubuza kwibonera umugati byabaye birebire gusa

Keza yatangaje ko akazi yahise agaharira Muyango ibindi biganiro bya Live ku ma tik tok bigakomeza

nyuma aho hagiye havugirwamo byinshi hakajya namabanga hanze yurugo rwa Kimenyi na Muyango 

Mu gihe Keza yakomeje gushyirwa mu majwi ko ariwe wasenye urugo rwabo yabyamaganiye kure avuga

asanzwe afitanye ubucuti busanzwe na Kimenyi ariko ko ntaho bihurira no kuryamana yakomeje avuga ko

afite amakuru ko Muyango na Kimenyi batandukanyijwe ningeso zumugore winjiye mu kuryamana nuwo

bahuje igitsina ariwe Dj Briane mu kiganiro Muyango Claudine yakoze ari Live Yanyomoje aya makuru agira ati

"Nta kintu kinini navuga ku butinganyi bumvugwaho uretse ko ari ikinyoma ntabwo ndi intungane nshobora kuba

nakosa ariko byibuze bubahe ko ndumubyeyi 

Ibyo bavuga byose cg bumvise ntabwo aribyo ntanubwo bizigera bibaho


Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 191

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com