Erifex.com
Erifex
Erifex Technology
Page Title
  IMYIDAGADURO  

Umuraperi Shizzo yambitse impeta yurukundo umunyamakuru Kayitesi Yvonne bamaze igihe bakundana

Yanditswe na: ubwanditsi  |  Mu: 2025-06-16 02:52:21

Umuraperi Shizzo yambitse impeta yurukundo umunyamakuru Kayitesi Yvonne bamaze igihe bakundana

Mu minsi ishize ubwo aba bombi bari barikubarizwa Dubai Shizzo usanzwe ubarizwa muri leta zunze ubumwe zamerika abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram mu byishimo bidasanzwe yagize ati "turabikoze yavuze yego

burinkuru yurukundo ni nziza ariko iyacu yo irandyohera yifashisha amagambo ari muri bibiliya abakorinto 13:4-7

Kayitesi nawe ntakuzuyaza yavuze yego nawe yabitangaje yifashishije urubuga rwe rwa Instagram ati

Mu maso hawe mbonamo ubuziraherezo ati nicyo gihe cyo gukunda mu munezero ngukunda buri munsi 

Kayitesi ni umunyamakuru wa isango star Aho yakoze mu kiganiro Sunday night akaba amaze kubaka izina nka Tessy 

Akunze kugaragaraga no mu kiganiro akora kitwa This&That kuri shene ya YouTube 

Inkuru yurukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024 nubwo ku mpande zombi batigeze berura ngo babishyire mu itangazamakuru

Nibirori byabereye i Dubai umuhanzikazi Bwiza ari mu bitabiriye ibi birori




Share: Facebook | Twitter | Whatsapp | Linkedin Yasuwe inshuro: 147

kwamamaza

Tanga Igitekerezo:

kwamamaza
Erifex.com